Zirikana ibi 1 :

Ukwiye kwitwa Imfura :

1. Ni uwo musangira ntagucure.
2. Ni uwo muganira ntakuvemo.
3. Ni uwo upfa akakurerera.
4. Ni ukira ntiyirate.
5. Ni uwo muhurira aho mwasezeranye yahagutanga akahakurindira.
6. Ni utareba inyungu bwite ahubwo akareba iziri rusange nawe akaboneraho.
7. Ni uzirana n'ubufura.
8. Ni urangwa no kwihangana.
9. Ni uwishimana n'abishimye akababarana n'ababaye.
10. Ni uwiyubaha akubaha n'abandi.
12. Ni urangwa no kwiyoroshya.

Ntugakunde ibintu mbere yo gukunda Imana :

Niba imana ihwanye na 1 naho ubutunzi bugahwana na 0 kandi ukaba ukunda
ubutunzi mbere y'Imana wari uziko imibare yawe iteye itya:
........000000001

Naho nukunda Imana mbere y'ubutunzi uzisanga imibare yawe iteye mu buryo bukurikira:
100000000......

Itandukaniro hagati y'umukene nyakujya n'umutindi :

Umukene nyakujya ni umuntu udafite ubutunzi na buke naho Umutindi ni wawundi
ubabazwa n'ibishimisha abandi, akaganya ahaze,anezezwa n'ibibabaje abandi,
ahorana umururumba ntanyurwe n'ibyo atunze cyangwa ibyo ahawe.

Ibigwari ku rugamba :

Burya rero igitera ibigwari kugenda mu binyuma mu gihe cy'urugamba,
ngo biba bigambiriye guhunga mu b'imbere!!!!!!.

Ibiranga umuhanga nyakuri :

1. Umuhanga mukwambara yambika ururimi rwe,
2. Umuhanga mukubana yirinda kubangamira undi,
3. Umuhanga mukubika abika ibanga,
4. Umuhanga mukugenda agenda adahemuka,
5. Umuhanga mukubaka yubaka ikizere,
6. Umuhanga mugutegeka ategeka umubiri we,
7. Umuhanga mugukiranuka akiranuka ku mafaranga,
8. Umuhanga mu igenamigambi ategura iherezo rye,
9. Umuhanga mugukoresha yubaka umukozi we,
10. Umuhanga mubumenyi yita ku kwiga cyane kurusha kwigira bamenya.